Kuri uyu munsi, ku itariki ya 24/02/2022 mu karere ka Muhanga habereye urugendoshuli rwateguwe na TRI-SEEDS rwitabiriwe n’Abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu ba Muhanga, Ruhango na Kamonyi, Aba Agronomes b’uturere, Agronomes b’imirenge na bamwe mu bacuruzi baturutse mu turere twavuzwe haruguru hakiyongeraho Ngororero.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka muhanga atanga ikaze

Umuyobozi w’Akarere wungurije ushinzwe ubukungu mu karere ka Muhanga yatanze ikaze,anashimira TRI-SEEDS ku gikorwa yateguye cyo kwereka abafatanyabikorwa ubwiza bw’imbuto batubura,

Imbuto ya IBURIDE yatubuwe na TRI-SEEDS Co Ltd


Hasuwe imirima ibiri ihinzemo RHM1407 iherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Abitabiriye iki gikorwa bishimiye uko cyateguwe binatanga ibyifuzo banabaza byinshi bifuzaga kumenya ku mbuto zituburwa na TRI-SEEDS, mubyo bifuje harimo no kongera umubare wa Warehouses z’imbuto mu turere zitarimo mu rwego rwo kwegereza aba Agrodealers imbuto,
Umuyobozi wa TRI-SEEDS yaganirije abatabiriye icyo gikorwa ababwira ubwiza bw’imbuto ituburwa na TRI-SEEDS ndetse anabasobanurira impamvu bateguye uru rugendoshuri.

umuyobozi wa TRI-SEEDS aganiriza abari aho

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka kamonyi yashimiye TRI-SEEDS kuburyo ikomeje kwitwara neza mu butubuzi bw’imbuto z’imbere mu gihugu no kuzegereza abahinzi.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Kamonyi ashimira TRI-SEEDS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *