Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/2/2022 i Rusizi mu murenge wa Muganza , ahakorera cooperative CODUSHARA habereye urugendoshuli rwahuriwemo nabafite aho bahuriye n’ubuhinzi bw’ibigoli bose baturutse mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Rwitabiriwe n’abayobozi bombi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu, ba Agronome b’imirenge bose , Agrodealers nabandi bafatanyabikorwa.

Vice Mayor FED Nyamasheke

Iyi cooperative CODUSHARA yahinze ibigoli kuri hectare 24, kandi hose hahinzwe RHM1407 yatubuwe na TRI-SEEDS.
CODUSHARA yashimye cyane imbuto ya TRI-SEEDS uburyo yitwaye (umusaruro mwinshi, kwihanganira izuba, umumero mwiza no kuba yera vuba).

Umuyobozi wa Tri-seeds co Ltd ageza ijambo ku bari aho

umuyobozi mukuru wa TRI-SEEDS yasobanuriye abari aho ko bakwiriye gukomeza gufasha abahinzi baberekera kandi banabibutsa kubahiriza ibisabwa byose kugirango umusaruro ukomeze kwiyongera harimo: gutegura umurima neza, guhingira igihe, gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye(ishwagara,imborera,imvaruganda,imbuto nziza, …) gusimburanya ibihingwa, kuhira igihe bikeneye amazi,n,ibindi,yanashimiye kandi ubuyobozi bw’uturere kubufatanye bakomeje kubagaragariza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *