Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yashimiye ndetse ahemba abaragaje udushya mu imurikabikorwa ry’ubuhunzi n’ubworozi

Mu isonzwa ry’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro yaryo ya 15, Uhagarariye abamuritse ibikorwa byabo mu bworozi, Munyangeyo Themistocles  ukora ubworozi bw’amafi, yavuze ko bafite ibibagoye bitewe n’icyorezo cya COVID-19 yashegeshe uru rwego, aho ubu kubona ibigaburirwa amatungo bibagoye.yagize ati: “Tubibona bigoranye n’ibiciro biri hejuru cyane, turashima igikorwa Leta yakoze izamura ingengo y’imari mu buhinzi n’ubworozi, twizeye ko izadufasha kuziba icyo cyuho kugira ngo twihaze mu biribwa n’amatungo yacu abashe kubona ibyo arya”.

Abakora ibikorwa by’ubuhinzi nabo bakaba bagejeje kuri minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi bimwe mu byifuzo bafite byatuma umusaruro urushaho kwiyongera , aho uharagariye abamuritse ibikorwa byabo mu buhinzi Nyirazaninka Antoinette yagize ati: “ Abahinzi turifuza ko ikoranabuhanga ryakomeza gukataza ritugana aho turi hariya mu buhinzi, mu midugudu no mu masibo, rikagendana na za tekiniki zorohereza abahinzi imvune kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera mu bwiza no mu bwinshi”.

MINISITIRI W’UBUHINZI N’UBWOROZI Dr. MUKESHIMANA Geraldine

Minisitiri  w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yijeje ko ibibazo bamugejejeho ndetse n’ibindi bibangamiye ubuhinzi n’ubworozi muri rusange bazakomeza gushaka uburyo bikemuka binyuze mu bufatanye n’abari muri uru rwego,yagize ati: “Hari byinshi byavuzwe bikeneye kugenda byongerwamo, hari ibihurirana n’ibihe turimo; Isi ihanganye n’ibintu 3 bikomeye; ibyorezo by’indwara nka COVID, imihindagurikire y’ikirere n’ibibazo by’amakimbirane akomeza kugaragara ku isi, bikaba birimo kugira ingaruka ku buryo ibitunga abantu ndetse n’amatungo bigenda bihenda kurushaho, ibyo ngibyo ni ikibazo duhanganye na cyo nk’Isi, ni ikibazo duhanganye na cyo nk’Igihugu tuzakomeza gukorana nk’uko twakoranaga kugira ngo duhangane n’ibyo bibazo ndetse tunagana mu nzira yo kubisohokamo”.

Iri murikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubudahangarwa mu buhinzi n’ubworozi hifashishijwe Ikoranabuhanga.”

Mu kurisoza hahembwe abamuritse neza ibikorwa byabo bakanagaragaza udushya barimo  kompanyi Tri-Seed Co Ltd  yerekanye ko imbuto z’ibigori zavuye mu bushakashatsi imbere mu Gihugu zishobora gutanga umusaruro mwiza kandi mwinshi.

Minisitiri Dr.Mukeshimana Geraldine yasoje ashimira abamuritse ibikorwa byabo, abasuye imurika ndetse n’abagaragaje udushya mu ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *