Ihuriro ry’amakoperative ahinga ibigori mu karere ka Rwamagana rwasuye Uruganda rwa TRISEEDS

Uyu munsi ihuriro ry’amakoperative ahinga ibigori mu karere ka Rwamagana( RWAMACU) rwasuye uruganda rwa TRISEEDS Company Ltd i Masoro, yaje ihagarariwe n’abayobozi bane barimo Vice president ,Business advisor ,Secretary ,Cooperative manager

Mbere yuko batambagizwa uruganda umuyobozi w’uruganda NDAGANO Jean Claude yabanyuriyemo muri make amavu n’amavuko ya Triseeds n’ishingwa ry’uruganda , nyuma y’ikiganiro gito abashyitsi batambagijwe uruganda bagenda basobanurirwa uko uruganda rukora babifashijwemo n’umukozi wa TRISEEDS

Abayobozi ba RWAMACU basobanurirwaga bimwe mu bice bigize Uruganda

Iri huriro ry’amakoperative ahinga ibigori muri Rwamagana rihuriwemo na koperative 20 zihinga ubuso bugana na 2,628 ha, ubusanzwe ni n’abacuruzi b’inyongeramusaruro (amafumbire n’imiti) bakaba bifuza gukorana na TRISEEDS mu gucuruza imbuto bayigeza kubanyamuryango babo.

Bamwe mu bakozi b’Uruganda rwa Triseeds

Bashoje bashima ubuyobozi bwa TRISEEDS Company Ltd uburyo bifuje gusura uruganda bakabibemerera, bakomeza bashima ibisobanuro bahawe nuburyo muri rusange bakiriwe na TRISEEDS, cyane cyane kuba TRISEEDS yabemereye kuba abafatanya bikorwa.

Abayobozi ba TRISEEDS Company Ltd nabo bashimiye cyane iri huriro ry’amakoperative ndetse babizeza ubufatanye buhoraho mu gihe babakeneyeho ubufasha, banabasaba gukomeza gukangurira n’abandi kwitabira guhinga imbuto y’ibigoli ya hybrid ituburwa na Triseeds.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *