Abahinze imbuto y’ibigori barashima TRI-SEEDS Co Ltd

Abahinzi b’ibigori bo mu Turere dutandukanye , bavuga ko imbuto za RHM za TRI-SEEDS Co Ltd zituburirwa mu Rwanda, bamaze iminsi bageragereza mu mirima ntangarugero, zikomeje kugaragaza umwihariko mu bwiza ndetse n’umusaruro, ku buryo ubu batakirambirije ku mbuto zituruka hanze.

IMBUTO Y’IBIGOLI YA RHM YATUBUWE NA TRI-SEEDS CO LTD

Mu busanzwe Tri-seeds co ltd igira imbuto z’ubwoko butatu harimo RHM 1409,RHM 1407 na RHMH 1601 izo mbuto zose zikaba ziboneka mu turere twose two mu gihugu.Abahinzi bo ubwabo bivugira ko imbuto y’ibigoli ya hybrid ituburwa na Tri-seeds co ltd ari imbuto nziza knd ibasha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere. Umuhinzi wo mu karere ka kayonza wagerageje akora akarimashuli yagize ati ” Mu byukuri byagaragaye ko iyi mbuto ishoboye aka karere kacu, irashoboye kuko yera vuba imbuto yera vuba kuko mu minsi mirongo icyenda n’umwe narayibaze nsanga ishize wateye iyo mbuto ushobora kugenda ugacamo ibigoli by kurya.” arongera ati ” nubwo habye izuba nabonye kuri hegitare nabura ntiwaburamo toni umunani kugeza ku icyenda wateye kuburyo bwiza ugaterera igihe, hakaboneka imvura ikabonekera igihe.”

SAFARI JEAN BOSCO UMUYOBOZI WA TRI-SEEDS CO LTD

Mu karere ka Gakenke, Bwana Safari Jean Bosco, Umuyobozi mukuru w’Ikigo Tri-Seed Co Ltd, gifite Uruganda rutubura izo mbuto (Masoro Seed Processing Plant), avuga ko mu gihe umuhinzi yahinze neza, yubahiriza igihe cy’ihinga,agashyiramo ifumbire ihagije imborera n’imvaruganda ndetse akuhira mugihe bibaye ngombwa ashobora kubona umusaruro uri hagati ya toni zirindwi n’umunani kuri Ha, ugereranyije na toni ziri munsi y’eshatu umuhinzi ashobora gusarura mu gihe yahinze ubundi bwoko bw’imbuto.

Yagize ati “Mbere umuhinzi ntiyarenzaga toni eshatu kuri Ha imwe. Imbaraga dukomeje gushyira mu kwituburira tubifashijwemo na Leta, tukigisha abahinzi kubikorwa bya kinyamwuga, bikomeje gufasha mu kongera umusaruro, aho izi mbuto, nibura zishobora gutanga umusaruro wa toni umunani kuri Ha imwe”.

Ati “Ubu intambwe turiho ni iyo gukomeza gushimangira tekinoloji muri ubu butubuzi bw’imbuto, no kuzagurira ku masoko mpuzamahanga, duhereye ku gace u Rwanda ruherereyemo. Ibihugu nka Centrafrica na DRC ho urwo rugendo twararutangiye kuko hari izo twatangiye koherezayo, kandi intumbero ikaba ari uko ibihugu byinshi byitabira kujya bigura imbuto ituburiwe hano mu Rwanda.”

Bamwe mu bacuruzi b’inyongeramusaruro bari baje kureba imbuto bacuruza uko yera

Abarimo abahinzi, abashinzwe ubuhinzi kuva ku rwego rw’imirenge kugeza ku Karere, abacuruzi b’inyongeramusaruro, abakangurambaga mu by’ubuhinzi, Abakozi b’uturere n’imirenge , Abakozi ba RAB n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubuhinzi bw’ibigori, bo mu Turere dutandukanye mu rugendoshuri bakoreye mu mirimashuri ntangarugero, ihinzemo imbuto yatubuwe na TRI-SEEDS Co Ltd, barushijeho kwigira hamwe, uruhererekane rw’uburyo bwo kuyitaho, kuva igiterwa mu murima kugeza igihe isaruriwe.

Bakaba kandi bashimira Tri-seeds co ltd iburyo ikomeje kubagezaho imbuto nziza kandi yizewe ibasha kwihanganira imihandagurikire y’ ikirere yaba imvura nyinshi cg izuba ryinshi. Abayobozi b’uturere bakaba bashishiriza abihinzi kwitabira gutera imbuto z’ituburirwa mu rwanda ko nazo ari mbuto nziza kandi zizewe nkuko babyiboneye .

Vice-Mayor w’akarere ka Rutsiro

Umuyobozi wa TRI-SEEDS Co Ltd ari kumwe na Vice-Mayor w’akarere ka Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *