Mu Turere dutandukanye tugize intara z’igihugu ahateye imbuto y’ibigoli yatunganyijwe na Tri-seeds Co Ltd imeze neza

Tri-seeds Co Ltd Ni sosiyete nyarwanda itunganya,igatubura ndetse ikanacuruza imbuto y’ibigoli, ingano, soya ndetse n’ibishyimbo mu Rwanda. Muri Tri-seeds co ltd tugira ubwoko butatu bw’imbuto z’ibigoli arizo RHM 1409 na RHM 1407 yo mu misozi migufi n’iciriritse ndetse na RHMH 1601 yo mu misozi miremire .

Buri gihembwe cy’igihinga TRI-SEEDS Co ltd igera muri buri karere ikegera abahinzi bagafatanya gukora imirimashuli kugirango bereke abahinzi ko imbuto nyarwanda zera kandi zigatanga umusaruro. Nkuko bisanzwe rero muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024A Tri-seeds Co ltd yageze muri buri murenge yegera abahinzi maze bafatikanya gukora uturimashuli, kugeza ubu mu mirenge yose, abahinzi babashije gutera imbuto yatunganijwe na Tri-seeds barashimira ubuyobozi bwiyi sosiyete kuba barabahaye imbuto nziza.

Muri rusange abahinzi nabo bamaze kubonako Imbuto zitunganirijwe mu Rwanda ari nziza cyane kandi zitanga umusaruro, ahubwo ko cyari ikibazo cyokutamenya amakuru, bamwe mu bahinzi bakaba basaba bagenzi babo ko batangira guhinga imbuto zituburirwa mu Rwanda kuko ari nziza kandi Leta ikaba inabafasha ibashyiriramo nkunganire.

Tubibutseko imbuto za TRI-SEEDS CO LTD ari imbuto nziza zerera igihe gito, zikaba zibasha kwihanganira imihindagurikire y’ikirere kandi zikaba zitanga umusaruro uhagije kuko mugihe waziteye neza ugaterera igihe, ugakoresha ifumbire y’imborera, imvaruganda ndetse n’isshwagara ushobora kweza hagati ya toni 7-9 kuri hegitari.

Tukaba dushishikariza abahinzi ndetse n’abifuza gushora imari mu buhinzi kutugana tukaba imbuto nziza kandi zizewe kuko ari twe tuzitunganyiriza.

Dukorera mu turere twose tugize intara z’u Rwanda. Kubindi bisobanuro wahamagara numero zikurikira:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *