Tri-seeds Co Ltd yahinduye uburyo bwo kubika imbuto

TRI-SEEDS CO LTD ni sosiyete nyarwanda itubura , igatunganya ndetse ikanacuruza imbuto z’ibigoli , ibishyimbo ndetse na Soya. Mu mbuto z’ibigoli harimo ubwoko butatu arizo RHM 1409,RHM 1407 zo mu misozi miremire n’iciriritse ndetse na RHMH 1601 yo mu misozi miremire.

Mu rwego rwo kongera servise nziza ndetse no gutanga imbuto zizewe kandi zujuje ubuziranenge TRI-SEEDS CO LTD yahinduye uburyo ibikamo imbuto zifunze zayo aho twavugaga muri envelope y’ibiro bibiri(2kg) nyuma tugashyira mumifuka y’ibilo 50 (50kg), ubu rero twahinduye uburyo aho dushyira muri envelope z’ibilo 2 hanyuma tukabipakira muri envelope z’ibiro 24 (24kg)

TRI-SEEDS CO LTD ikaba ishishikariza abahinzi, agro-dealers n’abandi bifuza guhinga imbuto z’ibigoli, ibishyimbo ndetse na soya ko mwatugana tukaba imbuto nziza kandi zizewe, cyane cyane ko imbuto za TRI-SEEDS zibasha kwihangira imihindagurikire y’ikirere yaba imvura nyishi cg izuba ryinshi. uwifuza imbuto zacu yazibona mu turere twose kuko tuhafite ububiko . “Tera imbuto nziza na Tri-seeds Co Ltd”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *