Kwizihiza Umunsi Mukuru w’Umuganura 2023 byabereye mu karere ka Rutsiro

Kwizihiza umunsi mukuru mukuru w’umuganura uyu mwaka byabereye mu Karere ka rutsiro umurenge wa Kageyo, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Ildephonse MUSAFIRI niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Insanganyamatsiko yuyu mwaka yagiraga iti:”Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa“Iyi nsanganyamatsiko ikaba ishingiye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda zo Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo.

Mu ijambo rye Minisitiri Ildephonse MUSAFIRI yagize ati:”Leta yasanze Umuganura ari umwanya mwiza wo kurushaho kuzirikana no gushyira mu bikorwa indangagaciro nko kunga ubumwe, gukunda igihugu, gukunda umurimo, ubupfura n’izindi dusanga mu muhango w’Umuganura.

Minisitiri kandi yongeye kwibutsa abanyarwanda ko batagomba kwibagirwa ati:”Ubwo tuganura, twirinde gusinda, iyo usinze hari igihe wibagirwa, bikakwibagiza ibyiza, …kwibagirwa ubumwe bw’abanyarwanda waba utatiye igihango cy’igihugu, nyabuneka twirinde gusinda.”

Mu kwizihiza Umuganura kandi abaturage bo mu karere ka Rutsiro by’umwihariko abahuye n’ibiza baganujwe n’abandi baturage bagize umusaruro mwiza. Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworoz Dr. Ildephonse MUSAFIRI akaba n’umushyitsi mukuru n’abandi bayobozi batandukanye.

abaganujwe bahawe imbuto zo guhinga zitandukanye ibishyimbo ibigoli n’ibindi. zimwe mu mbuto zatanzwe harimo n’imbuto z’ibigoli za TRI-SEEDS CO LTD.Minisitiri kandi yahaye abana amata

TRISEEDS Co Ltd kandi iboneye kwifuriza abanyarwanda bose muri rusange umunsi mwiza w’umuganura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *