Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 16
Imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 16 ryabereye mu karere ka Gasabo aho risanzwe ibera ku Mulindi.Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro ni “kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga,guhunga udushya n’ishoramari
TRI-SEEDS CO LTD nka sosiyete nyarwanda itubura, igatunganya ndetse igacuruza imbuto y’ibigoli, ibishyimbo ndetse na Soya yitabiriye iri murikabikorwa, kugirango twereke, dufashe ndetse tunasobanurire abahinzi, abacuruzi b’inyongeramusaruro,abashaka gushora imari mu buhinzi, ubwiza bw’imbuto zitunganywa na Tri-seeds co ltd.
TRI-SEEDS CO LTD itembereza kandi ababagana imirimashuli ihinzemo imbuto z’ibigoli zituburwa ndetse zigatunganywa na Tri-seeds arizo RHMH1601 ,RHM 1407 na RHM 1409. Ababona umusaruro benshi batangazwa n’umusaruro babona kandi izuba ryabaye ryinshi cyane , bagashimangirako bazakomeza gutera imbuto zacu, ndetse nabatarazitera bagataha bavuga ko ntazindi mbuto z’ibigoli bazongera gutera zitari RHM ya Triseeds co ltd.
Kuri Stand ya TRI-seeds kandi dusurwa n’abantu bingeri zitandukanye, uyu munsi tukaba twasuwe na Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage Hon. Minister MUSABYIMANA Jean Claude ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ubuhinzi Buvuguruye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Patrick KARANGWA ndetse n,abandi batandukanye.
Tri-seeds co Ltd ikaba ishishikariza abahinzi bose, ndetse n’abandi bifuza gushora imari mu buhinzi kwitabira kugura imbuto zitunganyirizwa mu Rwanda kuko ari mbuto nziza kandi zitanga umusuraruro kuburyo bushimishije.