Amahugurwa y’abakozi bashinzwe iyamamaza bikorwa muri TRI-SEEDS CO LTD

Uyu munsi tariki 7 Nyakanga 2023, abakozi bashinzwe iyamamaza bikorwa muri TRI-SEEDS CO LTD bakoze inama n’umuyobozi wa TRI-SEEDS CO LTD Bwana Safari Jean Bosco,barebera hamwe uko igihembwe cy’ihinga cya 2023B cyagenze, ndetse no gutegura igihembwe cy’ihinga kigiye gutangira, barushaho gutanga serivisi nziza.

Umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri TRI-SEEDS CO LTD Bwana HABIMANA Albert yashimye abakozi bashinzwe iyamamaza bikorwa mu turere imbaraga bakoresheje kugirango igihembwe cy’ihinga kigende neza, ariko kandi yanenze abataragaraje umusaruro ndetse abasaba kongera imbaraga mu gihembwe gikurikira.

Yakomeje asaba buri mukozi wese ushinzwe iyamamaza bikorwa muri TRI-SEEDS CO LTD kurushaho kunoza serivisi, kugirango abahinzi, abacuruzi binyongeramusaruro ndetse nabifuza imbuto za TRI-SEEDS CO LTD babashe kuzibonera igihe.

Umuyobozi wa TRI-SEEDS CO LTD Bwana SAFARI Jean Bosco yabwiye abakozi bose bashinzwe iyamamaza bikorwa ndetse n’aba store managers kurushaho kwegera abahinzi bakarushaho kubereka ubwiza bw’imbuto za TRI-SEEDS CO LTD uko ari eshatu RHM 1407,RHM 1409 na RHMH 1601. Abibutsa ko imbuto zose ari intente ariko ko intete zose Atari imbuto,kandi ko TRI-SEEDS CO LTD igira Imbuto.

Muri iyo nama kandi umukozi wo muri RWANDA STANDARD BOARD (RSB) NSHINGIRO Aimable, yongeye kwibutsa aba Store managers ba TRI-SEEDS CO LTD ibyiza by’ubuziranenge bw’ububiko bw’ibinyampeke, uburyo ububiko bwiza bugomba kuba bumeze, ndetse  n’ingaruka mbi bitera igihe ububiko butujuje ubuzirange. Abasaba rwose kwita cyane kubikoresho biba mu bubiko no kubukorera isuku ndetse no kwita ku bukonje n’ubushyuhe bwo mu bubiko.

Abakozi ba Agroprotection nabo basobanuriye aba store managers akamaro ko guhungira kuko birinda imbuto kwangirika, babasobanuriye kandi uburyo bwiza bwo kwirinda udukoko tuba mu bubiko nk’imungu n’ibindi..,bababwira kandi ibikoresho by’igenzi umustore manager agomba kuba afite mu rwego kwirinda utwo dukoko igihe hagize utugaragara muri bubiko.

Abakozi bashinzwe iyamamazabikorwa mu turere babajije ibibazo ndetse batanga n’ibyifuzo kubagiye babaha ibiganiro ,ndetse basezeranya Umuyobozi wa TRI-SEEDS CO LTD ko bagiye gukora ibishoboka byose bakongera imbaraga zose zishoboka kugirango umusaruro uzarusheho kuba mwiza mu gihembwe cy’ihinga gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *