Ku Mulindi ahateye imbuto y’ibigoli za RHM zitunganywa na TRI-SEEDS CO LTD

Tri-seeds Co ltd nka sosiyete nyarwanda itubura ,igatunganya ndetse ikanagurisha imbuto z’ibigoli bya hybrid arizo RHM1407, RHM1409, ndetse na RHMH 1401,mu rwego rwo kwereka abayigana ko imbuto zayo zizewe kandi zuzuje ubuzirange nkuko babyivugira bahisemo gutegura Imirimashuli iteyemo buriya bwoko uko ari butatu twavuze haruguru, uwo Murimashuli uherereye ku Mulindi, mu Karere ka Gasabo.

Tri-seeds Co Ltd yateguye iyo Mirimashuli igirango ifashe abahinzi, abacuruzi b’inyongeramusaruro, abakangurambaga mu buhinzi ndetse n’ abandi bose bafite aho bahuriye n’ubuhinzi bw’ ibigoli kugirango berekane ko koko imbuto nyarwanda zera kandi zikera neza iyo wazitayeho, uterera igihe, ukoresha ifumbire ihagije yaba imborera ndetse n’imvaruganda, ndetse ukuhira mugihe byabaye ngombwa.

RHM 1409

Abahinzi bateye imbuto za RHM(RWANDA HYBRID MAIZE) zatubuwe n’uruganda rwa TRI-SEEDS bemezako ari imbuto nziza kandi yera vuba kuko igihe watereye igihe hakaboneka imvura ihagije mu gihe kingana n’amezi atatu ushobora gusarura ibigoli ukaba warya. Umuhinzi twaganiriye kandi yemeza ko ari imbuto ibasha kwihanganira izuba ndetse n’imvura nyinshi muri make ibasha kwihanganira imihandagurikire y’ikirere.

Abahnzi kandi bakomeza basaba TRI-SEEDS co ltd gukomeza kubaha imbuto nziza ndetse banongera ubukangurambaga mu bahinzi ndetse no mubacuruzi b’inyongeramusaruro kugirango bashishirare kubagezaho imbuto nyarwanda kuko basanze ntaho zitaniye nizavaga hanze kandi bakanazibona zibahenze.

Imbuto z’ibigoli za TRI-SEEDS uretse kuba zerera igihe gito kandi zikabasha kwihanganira izuba ndetse n’imvura nyinshi zinatanga umusaruro mwiza kandi ushimishije kuko nko kuri hectare wezaho hagati ya toni 7-9 mugihe watereye igihe. kandi kubifuza ifu y’ibigoli imbuto z’ibigoli za TRI-SEEDS zigira ifu nziza y’umweru ndetse inaryohera.

TRI-SEEDS ikaba ishishikariza abahinzi bose, abashoramali mu buhinzi, abacuruzi b’inyongeramusaruro, n’abandi bose babyifuza kuba babagana bakafasha ndetse ababishoboye bakaba banasura uturimashuli duherereye aho ku Mulindi bakirebera ubwiza bw’imbuto zituburwa na TRI-SEEDS CO LTD.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *