Abahinzi bateye imbuto y’ibigoli ya hybrid yatubuwe na Tri-iseeds company ltd bari kwishimira uburyo iyi mbuto yabashije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Muri gahunda ya Leta yo kuzamura umusaruro ukomoka ku bigoli no kuzamura imibereho myiza y’abahinzi; Tri seeds company (Company Itubura ikanatunganya imbuto y;ibigori bya Hybride) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda(RAB) hamwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Tri seeds yatubuye Imbuto nziza z’ibigori bya Hybride zitandukanye bijyanye n;aho zera zigatanga umusaruro mwinshi. Nyuma yo kuzitubura no kuzitunganya zihabwa abahinzi kuri gahunda ya Nkunganire.

Abahinzi bateye imbuto y’ibigoli ya hybrid yatubuwe na Tri-iseeds company ltd bari kwishimira uburyo iyi mbuto yabashije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Muri iyi minsi bamwe mu bakozi n’abayobozi ba Tri-seeds company ltd bagerageje gusura abahinzi mu turere dutandukanye tw’i Gihugu bareba uko imbuto bahaye abahinzi ndetse n’abacuruzi binyongeramusaruro imeze, cyane cyane ko no musanzwe iyi company ikurikirana abahinzi bateye imbuto yabo,bakabafasha mu kubahugura, bakabigisha uburyo bwo gutera iyi mbuto, kugeza imbuto isaruwe.Banagejeje kandi abahinzi kuturimashuli twa Tri-seeds company ltd.

Ni muri urwo rwego abakozi ba Tri-seeds co ltd bagerageje kugera henshi mu gihugu bareba uko imbuto imeze cyane cyane ko hari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ark henshi bageze basanze imbuto yarabashije kwihanganire izuba ndetse kuri ubu ibigoli bikaba bisa neza .

Abahinzi twabashije kuganira nabo batubwiye uburyo iyi mbuto ya RHM ya Tri-seeds co ltd yabareye nziza kandi ko yabashije kwihangana imihindagurikire y’ikirere cyane ko muri iki gihembwe gihinga 2023A twahuye n’ikibazo cy’izuba ryinshi,bakaba barashimye Tri-seeds ko yabahaye imbuto nziza kandi ko bazakomeza gukorana nuru Ruganda rwa Tri-seeds company ,ndetse bakanashishikariza n’abandi bahinzi kwitabira guhinga imbuto yatubuwe niyi Company

Tubibutseko Tri-seeds co ltd ifite kugeze ubu ubwoko butatu bw’imbuto y’ibigoli ya Hybrid ariyo RHM1407 ikaba iterwa mu bibaya cg mu gishanga , RHM 1409 iterwa mu misozi iciriritse ndetse na RHMH 1601 iterwa mu misozi miremire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *