Imurikabikorwa rya 15 ry’ubuhinzi n’ubworozi

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Geraldine MUKESHIMANA yafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa rya 15 ry’Ubuhinzi n’ubworozi ririmo kubera ku Mulindi mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, rifite insanganyamatsiko igira iti:” Kubaka Ubudahangarwa mu Buhinzi n’Ubworozi Hifashishijwe Ikoranabuhanga.”

ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri murikabikorwa yagiye asura stand zitandukanye z’abahinzi n’aborozi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye,baboneyeho umwanya wo kumusorobanurira ibyo bakora ndetse no kumugezaho ibyifuzo byabo mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Afungura ku mugaragaro iri murikabikorwa,Minisitiri Dr. Geraldine Mukeshimana yashimiye abahinzi,aborozi,n’abandi bafatanyabikorwa uruhare bagira mu kubonera abanyarwanda ibiribwa mu gihe Isi yose yugarijwe n’intambara ndetse n’ibyorezo nka Covid-19 bituma ibiribwa biboneka bigoranye.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi kandi yavuze ko guverinoma y’u Rwanda yifuza ko tugira ibidutunga bihagije ,ikaba izakomeza gushora imari mu bushakashatsi bugenda butugeza ku ikoranabuhanga dufite ubu mu buhinzi n’ubworozi.

Dr. MUKESHIMANA yagize ati”Nka leta tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa ,tuzagumya gukorana n’abahinzi-borozi bacu kugirango babashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ,babashe guhangana nuko inyongeramusaruro,ubwikorezi bigenda bihenda kurushaho”.

Yakomeje avuga ati”Iri murikabikorwa ni umwanya mwiza wo gusuzuma aho ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi rigeze.Iri koranabuhanga dukomeza kwerekana mu buhinzi n’ubworozi rifite akamaro kanini, kuko ni umwanya abahinzi n’aborozi babasha guhura bagasabana,bagasangira ubunararibonye n’ubumenyi bwafasha buri wese kuzamura no guteza imbere ibikorwa bye.”

Minisitiri yanavuze kandi ko ari umwanya mwiza ku bakora ubushakashatsi n’abahanga udushya ,yagize ati”Ni umwanya mwiza w’abakora ubushakashatsi n’abahanga udushya mu buhinzi n’ubworozi berekana ibyo bagezeho birimo imashini ,imbuto, ibikoresho bigezweho byo mu bworozi.Hari byinshi twabonye uyu munsi muri 2019 tutari twabonye ,bivuze ko nubwo twahuye n’icyorezo cya Covid-19,abantu baticaye, bakoze.”

Yashimye buri wese ufite ibikorwa yamuritse anashimira abakomeza kuza gusura iryo murikabikorwa,kuko ni umwanya wo gutuma abantu bahura,ni umwanya wo kwiyungura ubwenge, ukavuga uti hari icyo nabonye ntari nzi bityo ubwo buhanga ukaba wabutahana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *