TRI-SEEDS yakoreye urugendoshuli mu karere ka Huye,mu bitabiriye hari harimo Umuyobozi WA RAB , Umuyobozi w’ ubuhinzi mu karere ka Huye,abagronome b’uturere twa Huye na Gisagara, Agronomes b’imirenge igize utwo turere, ba Agrodealers bakorera muri utwo turere n’abahinzi bo muri utwo turere,Tri-Seeds company yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo bwana SAFARI J Bosco.
urwo rugendoshuli rwabereye mu Mirenge ibiri harimo Umurenge wa Kinazi ahasuwe umulima w’ibigori bya RHM 1409 byatubuwe na Tri-Seeds ndetse n’Umurenge wa Karama ahari imilima ihinze mo RHM 1407 na RHM 1409 byatanzwe na Tri-seeds mu rwego rwo kumenyekanisha izo mbuto mu bahinzi no kwongera umusaruro wabo.
Muri rusange abahinzi, aba agronomes n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bishimiye imbuto yatubuwe n’a Tri-seeds kuko zitanga umusaruro mwiza kandi zikihanganira ibihe bibi.

Umuyobozi mukuru wa TRI-SEEDS asobanura ibyiza byo gutera imbuto ya Tri-seeds

Bwana SAFARI Jean Bosco yasabye aba Agrodealers,n’aba Agronomes gukangurira abahinzi gukoresha imbuto za Tri-Seeds kuko zizewe kandi zitanga umusaruro ushimishije anabibutsa gukoresha amafumbire nk’uko biteganywa kuko nta musaruro waboneka inyongeramusaruro zidakoreshejwe neza.
Ibyo byemejwe kandi n’umuyobozi wa RAB n’umuyobozi w’ubuhinzi mu karere ka Huye,ndetse banashimira TRI-SEEDS uburyo ikomeje gufasha no kwegera abaturage.

Bari bateze amatwi bumva ibyiza by’imbuto zituburwa na TRI-SEEDS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *