Kuri uyu wa gatanu tariki 18/02/2022, mu Karere ka Bugesera, Murenge wa Juru, Akagari ka Rwinume, Site ya Gisororo, ndetse no mu murenge wa Musha, mu Karere ka Rwamagana hatangirijwe ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2022B.

Aho hatewe ibigori byaTri-seeds Rhm 1409,ku buso bungana na ha 2 mu karere ka Bugesera. Nyuma habaye ibiganiro byatanzwe n’abahagarariye inzego zitabiriye iki bikorwa. Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kwihutisha gutegura ubutaka bwose bushoboka ko bwahingwa no gutera kare ndetse no kunoza imihingire hakoreshwa imbuto z’indobanure n’ifumbire zombi (imborera n’imvaruganda) hubahirizwa ibipimo byagenwe, kuko ari byo bizatuma haboneka umusaruro mwiza haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza.

Ibi bikazafasha gukuramo icyuho cy’umusaruro w’igihembwe gishize kitagenze neza kubera izuba.
ni igikorwa cyitabiriwe n’abahinzi, abajyanama b’ubuhinzi, abafashamyumvire mu buhinzi, inzego z’umutekano, Company itubura ikanagurisha imbuto y’ibigori ya TRI-SEED, Ubuyobozi bw’Imirenge , uturere n’abafatanyabikorwa batwo mu buhinzi.

Umushyitsi mukuru mu gikorwa cyabereye mu murenge wa Juru yari Vice Mayor FED Madamu UMWALI Angelique,naho mu murenge wa Musha yari Mayor w’akarere ka Rwamagana Bwana MBONYUMUVUNYI Rajab.
Hatanzwe ijambo kubitabiriye ikigikorwa harimo n’uhagarariye company ya Tri seeds wasobanuriye abitabiye ubwiza bw’ imbuto ya Triseeds , igiciro cyayo ndetse n’ibyiza Tri seeds ifitiye abahinzi.

Mayor w’akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI RAJAB, yari umushyitsi mukuru mu murenge wa MUSHA

Tri-seeds company Ltd yashimye cyane ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abahinzi bitabiriye iki gikorwa, ndetse banabasezeranya kuzakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha bakenera mu gihe bibaye ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *